Itsembabwoko ry’Abayahudi
[1]
cyangwa
Jenoside y’Abayahudi
[2]
(izina mu
kiyahudi
????
)
Leta y’
Abadage
(
Großdeutsches Reich
) yakoze gahunda yo kurimbura imbaga y’
abayahudi
igeze kuri 6.000.000 hagati ya
1938
na
1946
. Bishe n
abanazi
n abandi babafashije mu Budage no mu Burayi bwose bwari bwigaruriwe na leta ya
Hitler
.
Irondakoko ryibasiye abayahudi bita
antisemitisme
ni ryo rikuru cyane ryabaye mu madini, mu bukungu, muri politike no mu muco. Leta ya Hitler niyo yarigize ingengabitekerezo ya jenoside. Batangira kwirukanwa mu Budage, bamwe barahava. Abasigaye baricwa mu bihugu byose byari byatsinze :
Pologne, Autriche, URSS, France, Pays-Bas, Belgique, Grece, Yougoslavie
n’ahandi. Jenoside y’Abayahudi yitwa
shoah
(????) bivuga gutsembwatsembwa (
destruction totale, destruction absolue, catastrophe ecrassante
). Hari n’igihe bakoresha ijambo
Holocauste
, bivuga gutangwaho igitambo (une immolation entierement consommee). Ayo magambo ariko ashobora no gukoreshwa ku zindi jenoside zabaye ahandi.
Abayahudi ndetse n’abandi bishwe n’abanazi bagiye bakusanyirizwa mu bigo, byitwa
camps de concentration
. Ariko hari n’ibindi byitwaga ibigo by imirimo (
camps de travail
), hakaba ibindi byitwaga iby imfungwa z’intambara (
camps pour prisonniers de guerre
), ndetse habaga n’ibyo bitaga iby’agateganyo (
camp de transit
). Hakaba ariko cyane cyane ibigo by’urupfu (
camps d extermination ou de la mort
). Byose hamwe byari hafi 30. Ibizwi cyane ni Buchenwald, Bergen-Belsen, Mauyhausen, Auschwitz, Birkenan, Chelmo, Treblinka, Belzec, Sobidor, Na Majdaneki.
Urupfu rw umwihariko rw’abayahudi ni ukwicishwa uburozi bwa Gaz Bafungiranaga abayahudi mu bikamyo bifungiranye hose, cyangwa mu byumba binini bifungiranye hose, bakoherezamo uburozi bw’umwuka wa GAZ (
Zyklon B
) Bagapfa nyuma y’iminota 15-20.
Abayahudi bicanywe n’abandi bantu batari abayahudi, bamwe bazize ibyo bakoraga, abandi kubera ibyo bangaga gukora cyangwa gusa kubera icyo baricyo. Abo ni nk’abakomunisti, abasosiyalisti, abaliberali, abasendikalisti, abitwa ≪ homosexuels ≫, abo mw idini rya ≪ Temoins de Jehovah ≫, abitwa ≪ Tsiganes ≫.
Abandi bishwe ari benshi ni imfungwa z’intambara z’abasovietike : hishwe hafi 3.300.000. Abandi bishwe ari benshi ni aba SLAVES bo muri U.R.S.S. no muri Pologne : hishwe hamwe hagati ya 19.000.700 na 24.000.000 y’abaturage . Abantu bose bazize jenoside y’abanazi bageze kuri 26.000.000, harimo 6.000.000 z abayahudi, hagati ya 500.000 na 1.000.000 y’abaTsiganes n abandi bagizwe cyane cyane n’abaslaves.
- ↑
http://www.irdp.rw/docs/jenoside.pdf
- ↑
"Ishami Rishinzwe Uburere Mboneragihugu, Ukwakire, 2006"
(PDF)
. Archived from
the original
(PDF)
on 2012-10-29
. Retrieved
2010-12-25
.
gory:Abayahudi